Mu ikiganiro imboni cya RBA dukesha iyi nkuru. Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Leta ikomeje gukora byinshi biteza imbere umwuga w’uburezi.
Ibyo bikorwa harimo kubongerera 10% ku mushahara buri mwaka kuva 2019, amacumbi y’abarimu, gahunda ya Gira Inka mwalimu, guhabwa mudasobwa n’ibindi.
Dr. Uwamariya yavuze ko mwarimu azakomeza gutekerezwaho no kuzirikanwa haba mu mibereho ndetse no mu bumenyi harimo gukomeza kongererwa amahugurwa, guhabwa amahirwe yo kwiga n’ibindi byose byatuma umwuga w’ubwarimu utera imbere ugateza imbere n’abawukora.
Akomeza agira ati” Muri gahunda ya Girinka Mwarimu hamaze gutangwa inka 4,050 izatanzwe bwambere ni 2,132 izindi ziyongeraho ni izagiye zituruka mu kwitura, naho muri gahunda yo gutanga mudasobwa ku barimu hamaze gutangwa izigera ku 12,462 ibi bikaba bijyana n’amagurwa atandukanye.
Yasoje yibutse ko kubijyanye n’ubuzima rusange, abarimu nk’abandi Banywarwanda basabwa kwitabira gahunda yo kwikingiza COVID-19 kugira ngo ubwo amashuri azaba atangiye nta mwarimu uzaba usigaye atarikingiza cyane ko bari mu byiciro byoroherezwa guhabwa inkingo mbere y’abandi.
Izindi nkuru
- AMAKURU KU IBARURA AREBA BURI WESE.
- URUTONDE RW’ABAZAKORERA URUHUSHYA RWA BURUNDU.
- ANNOUNCEMENT :UTAB JULY INTAKE.
- ITANGAZO RYA REB RIREBA RIREBA ABAKANDIDA BEMEREWE GUKORA IKIZAMINI KU MYANYA Y’UBUYOBOZI BW’AMASHURI NDETSE NO KU MYANYA YO KWIGISHA.
- DOWNLOAD ALL PAST PAPERS FROM 2002 TO 2021 FOR P6, O’LEVEL, TTC, TVET AND S6 GENERAL EDUCATION
275 total views, 1 views today