Hari umugani waciye w’uko ushaka guhisha Umunyafurika amuhisha mu gitabo! Aho isi igeze Abanyafurika bagenda biyambura icyo cyasha, ariko bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko bisaba imbaraga nyinshi.

 

 

 

 

 

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard ni umwe mu bemeza ko mbere yo gushaka ko haboneka abanditsi benshi b’Abanyarwanda, ari byiza kubanza gutegura abasomyi kugira ngo bamenye neza ibyiza by’igitabo.

 

 

 

 

 

Hategekimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo Urugaga rw’Abanditsi rwatangizaga gahunda bise ’Kurema abanditsi’ igamije guha ubumenyi abantu bose bakunda gusoma ibitabo ndetse banifuza kubyandika ariko bakaba badafite ubwo bumenyi.

 

 

 

 

 

Ati”Iyi gahunda twatangije igamije gufasha abantu bose bakunda gusoma ibitabo ariko bifuza no kuba abanditsi gusa bakaba batazi uko babigenza abo rero turabafata tukabahugura.”

Yakomeje avuga ko impamvu yabateye gutangiza gahunda yo kurema abanditsi ari ukugira ngo batoze abantu kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo ndetse no kubyandika, kuko iyo umuntu adasoma udashobora kumutegaho kuba umwanditsi mwiza.

 

 

 

 

 

 

Ati” Iyi gahunda tubona izagira akamaro kanini mu gihugu cyacu kuko kizunguka umubare munini w’abanditsi, hazandikwa ibitabo byinshi bisubiza ibibazo biri mu muryango nyarwanda, uburere mboneragihugu buziyongera ndetse bizanashyigikira gahunda ya leta yo kongera ibitabo by’Ikinyarwanda mu mashuri.”

Hategekimana abona icyateye abantu kudakunda gusoma ari amateka yaranze u Rwanda aho mbere y’ubukoloni wasangaga abantu bakunda kuvuga kuruta kwandika ariko ubu binyuze mu miyoborere myiza ngo bigenda bihinduka.

 

 

 

 

 

Yashishikarije Abanyarwanda gukunda kwandika kandi bahereye ku bibera aho batuye nk’umuganda n’ibindi bikorwa kugira ngo haboneke ibitabo bivuga kuri ibyo bikorwa hanyuma bishyirwe ku isoko mpuzamahanga isi yose ibimenye.

 

 

 

 

 

 

Mukandayisenga Pelagie umwe mu barimo guhabwa ubwo bumenyi, yavuze ko icyamuteye kuza gufata aya mahugurwa ari uko yiyumvagamo igitekerezo cyo kuba umwanditsi ariko kubera ko nta bumenyi yari afite ku bijyanye no kwandika ahitamo kugana urugaga rw’abanditsi ngo bamufashe.

 

 

 

 

 

 

 

Ati” Nari mfite igitekerezo cyo kuba nakwandika ariko sinarimfite ubumenyi ku bigendanye na byo ni yo mpamvu naje kugana urugaga rw’abanditsi kugira ngo babashe kunyereka inzira nanyuramo kugira ngo mbe nahinduka umwanditsi mbashe gutanga ubutumwa mfite ku Banyarwanda.”

 

 

 

 

 

 

 

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi aboneraho gusaba Abanyarwanda kubagana kugira ngo babafashe mu kwandika ibitabo binyuranye bifasha umuryango nyarwanda binyuze muri iyo gahunda yo ‘kurema umwanditsi.’

 

 

 

src:igihe

 617 total views,  1 views today

Share

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here