TEKEREZA KURI IYI NKURU

Hari umwami wagiraga abagaragu benshi bamukoreraganeza ariko hagira ukora ikosa akamuhana muhana nta mbabazi, ndetse agashyira ho itegeko ko uzajya akosa azajya amuha imbwa ze zikamurira mu ruhame abaturage bose barebera, ndetse ashaka n’uwo abishinga ngo ajye yorora imbwa z’umwami neza azigaburire azite ho zigire imbaraga n’ubukana maze akajya azifashisha  mu kurya abagaragu babaga bakosheje.

Igihe kimwe rero umwe mu bagaragu bari bamaze imyaka 10 akorera umwami ibikorwa by’ubudashyikirwa bikanezeza umwami aza gukosa, umwami agiye kumuha imbwa ngo zimutanyaguze umugaragu aramutakambira ati data buja ndagusabye banza umpe iminsi 10 hanyuma nirangira uzampe imbwa zawe zindye. Umwami kuko yari amuzi ho ubunyangamugayo n’ubutwati arabimwemerera, basezerana ko nyuma y’iminsi azamuha imbwa mu ruhame zikamurya.

Umugaragu nawe akimara guhabwa ayo mahirwe , yahise ajya gushaka umugabo wororaga za mbwa, amusaba ko yamarana iminsi 9 n’izo mbwa akamuruhura kuzigaburira no kuzita ho,, undi nawe arabyemera.

Umugaragu aratangira akajya azigaburira neza, agakina ana zo akazoza, akazikorera ibintu byiza byose bishoboka maze zitangira kumukunda cyane, kuburyo ya minsi 9 yashize imbwa zimaze kumukunda cyane, atangira kwitegura umunsi nyirizina waburaga ngo umwami amuhe za mbwa zimurye. Ubwo uwo munsi warageze, imbwa bazicisha inzara zigera nimugoroba ntacyo barazigaburira maze bazana wa mugaragu bamunagira za mbwa zashonje, aho kugira ngo zimurye ahubwo zitangira kumukinisha, ziramwishimira cyane, umwami n’abaturage bose barabyitegereza barumirwa. Ni uko umwami biramutangaza cyane, yegera wa mugaragu aramubaza ati:<<ko izi mbwa zishonje cyane, ni iyihe miti wisize ngo zoye kukurya?>>

Umugaragu n’agahinda kenshi aramureba aramusubiza ati :<<Mwami, izi mbwa zazirikanye ineza nazigiriye mu minsi 9 tumaranye , niyo mpamvu  zangiriye impuhwe, nyamara wowe tumaranye imyaka 10 ngukorera ibyiza byooooose warabyirengagije uhaye agaciro agakosa kamwe nagukoreye nagukoreye utegeka ko nicwa urw’agashinyaguro>>. Ni uko abari aho bose barumirwa, isoni ziramwica, ahita yiyemeza guhinduka anasaba imbabazi uwo mugaragu we.

Isomo: Ni kenshi dukoserezwa, nyamara ni gacye tubabarira, ni kenshintubona abantu b’inshuti bagiranye ibihe byiza igihe kirekire ariko agakosa kaza bakaba abanzi bakangana urunuka, nyamara Imana na Yo itubwira ko kugira ngo tubone impuhwe n’imbabazi zayo natwe dukwiye kubabarira. Birakwiye ko tureka gufata ibyemezo kubera uburakari kandi dukwiye kuzirikana ibyiza abantu badukoreye ntiduhe agaciro ikibi kimwe badukoreye ngo twirengagize bya bihe.

Byakuwe mu gitabo “Gukumira no gukemura amakimbirane, ipaji ya 3

 214 total views,  1 views today

Share