Ibigendanye n’imyanya y’akazi muzabimenyeshwa vuba bidatinze-Rwanda Basic Education Board (REB)

Hashize ibyumweru bike REB itangaje ko hakenewe abarimu bashyirwa mu myanya yo kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo ireme r’uburezi rikomeze rishinge imizi.

Abifuza kudepoza mu gihe iyo myanya yaba igiye ku isoko bakomeje kugaragaza inyota yo gusaba iyo myanya. Hifashishijwe urubuga rwa Twitter benshi bakomeje kubaza ibijyanye n’iyo myanya ndetse n’igihe izagira ku isoko

Mu butumwa bw’ uwitwa Charles Bikorimana wabazaga niba inama yahuzaga abayobozi bashinze uburezi baba baganiriye ku ikorwa ry’ibizamini by’akazi, REB yasubije ko ibijyanye n’akazi bazabimenyeshwa vuba.

Yagize iti:

Ibigendanye n’imyanya y’akazi muzabimenyeshwa vuba bidatinze

Rwanda Basic Education Board

Bimenyerewe ko ikorwa ry’ibizamini n’ishyirwa mu myanya y’akazi biri mu nshingano za Rwanda Basic Education Board.

SEE OUR LATEST POSTS

 1,252 total views,  1 views today

Share