1. Ntugahamagare umuntu (kuri fone) incuro zirenze 2 icyalimwe/zikurikirana ! Niba Atari kubasha kukwitaba, buriya ni uko afite ibyo ari kwikiranura nabyo.

2. Ishyura Amafranga wagurijwe mbere y’ uko uwayakugurije ayibuka cg ayakwishyuza.
Bizamugaragariza ubunyangamugayo n’ ikinyabupfura byawe.
Iri bwirizwa rireba n’uwatijwe umutaka, ikaramu cg akandi kantu kose wita gato!

3. Nihagira ugusohokana/ugutembereza ntugatumize ibyokurya/ibinyobwa bihenze ngo ni uko ugiye kurya “iby’ abandi !”😊

4. Ntukabaze ibibazo bisesereza/bigira biti:
βˆ† Ese uracyali ingaragu?
βˆ† Burya bwose nturabyara?
βˆ† Uracyali mu bukode/uracyatsindagira imihanda (n’ umushahara mwiza uhabwa)?
Kubw’ ineza y’ Imana ibyo bibazo ntibikureba!😌

5. Nukingura umuryango, ujye ureka umuntu ukuri inyuma abanze yinjire. Yaba igitsina gore/gabo, umwana cg umuntu mukuru gushyira abandi imbere/kugirira neza abandi mu ruhame ntibizigera bigusuzuguza !😊

6. Nugendana n’ incuti mu modoka ikakwishyurira, ubutaha nimwongera guhurira mu modoka, nawe uzahirimbanire kumwishyurira !😊

7. Ubaha abo mudahuje ibyiyumviro!
Niwandika umubare 6 ku butaka, ubisoma ahagaze ku ndiba ya 6 azasoma 6, mu gihe uri ku mutwe wa 6 azasoma 9!
Ikindi cy’ ingenzi: ibitekerezo by’ abandi ku kintu n’ibyo bivamo inyunganiramitekerereze (Plan “B” !)πŸ˜‰πŸ‘ŒπŸ½

8. Ntugace na rimwe umuntu mu ijambo! Bareke bisanzure. Aka wa mugani: uzumve bose, uyungurire bose/byose !

9. Nutebya n’ umuntu ukabona neza ko bitamufasheho/bitamushimishije ntugahatirize!
Bishobora gutuma ajya kure yawe cyane kndi iyo umuganiriza bisanzwe yari gukomeza kubera incuti πŸ€·πŸ½β€β™‚οΈ

10. Ibuka gushimira/kuvuga “MURAKOZE” igihe cyose uhawe ubufasha runaka !πŸ™πŸ½

11 Niba muri hanze/Uri muri rubanda uzavuge neza mugenzi wawe. Nimuba mugeze ahiherereye ubone umucyahe wihanukiriye !

12 Nta na rimwe uzigera ugira impamvu zo gupfobya uburemere/ibiro (kg) by’ umuntu. Byoroshye, umubwire uti “ndabona usa neza.” Yabishima akakwibwirira uko yabyibushye/yananutse.

13. Umuntu nakwereka ifoto muri fone ye ntugakurure ifoto iyibanziriza cg iyikurikiye ngo ukenere kuzireba!
Nyabuna ntukabikore utazatungurwaπŸ€·πŸ½β€β™‚οΈπŸ˜Œ

14. Nihagira ukubwira ko agiye kwa muganga ntukamurondoze indwara imujyanyeyo. Ujye uvuga gusa uti: Nyagasani akorohereze/rwara ubukira. Ntukamuhatire kukubwira ku ndwara ye, nabishaka azabikwibwirira.

15. Itware ku mukiliya wese nk’ uko wakwitwara kuri shobuja. Uwo mukorana/mureshya ushobora kumusuzugura we ntabibone/ntabihe agaciro, ariko nububaha byo bazabibona!πŸ€·πŸ½β€β™‚οΈ

16. Niba umuntu ari kuvugana nawe imbonankubone kumuvugisha urangariye muri telefone biragayitse!😏

17. Ntugatange inama utarabona ko uyihabwa yayiha agacro (mbere y’ uko uyihabwa ayisaba)

18. Nuhura n’ umuntu mumaze igihe kirekire mutabonana ntukamubaze imyaka agejejemo cg umushahara agezeho. Nabishaka azabikwibwiriraπŸ€·πŸ½β€β™‚οΈ

19. Ita ku bikureba gusa, ibitakureba ubifashe hasi. Ntukabe “Rwivanga (=Kazitereyemo) “

20. Ujye ukuramo amadarubindi (lunettes) y’ umurimbo igihe uri kuvugana n’ umuntu muhuye, bigaragaza ubwubahane. Zirikana kandi ko indoro yawe ifasha amagambo yawe kumvikana neza.

21. Ntukarate ubutunzi bwawe uri mu bakene rwagati cg ngo urate abana bawe uri kumwe n’ ingumba.

22. Niba unejejwe n’ ubu butumwa shimira uwabukugejejeho ndetse n’ Iyabimubashishije.πŸ˜ŠπŸ™πŸ½πŸ˜Š

Kubigeza ku bandi ni ukubamurikira.πŸ™πŸ½

MURAKOZE MURAKARAMA !πŸ™πŸ½

 22 total views,  2 views today

Share