AMAKURU MASHYA: Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera ku wa mbere tariki 23 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera ku wa mbere tariki 23 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18.

Mu bu tumwa bwatanzwe na RBC kuri Twitter, yagize iti

COVID19 imaze kudutwara abantu benshi ariko Leta yazaniye abaturarwanda inkingo kugirango basubire mu buzima busanzwe. Guhera ku wa mbere tariki 23.08.2021, i Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18.

RBC On Twitter

Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira kwikingiza kuko ari amahirwe yo kwirinda icyorezo no gutuma igihugu gishobora gusubira mu buzima busanzwe.

U Rwanda mu minsi ishize ruherutse kwakira inkingo za Covid-19 ibyiciro bibiri. Zimwe zatanzwe na Leta zunze Ubumwe za America izindi zitangwa n’ Ubishinwa.

 154 total views,  1 views today

Share